Ibyerekeye urubuga rwa Internet of Good Things

Internet of Good Things (IoGT) ni urubuga rwo kuri murandasi rugamije kugufasha kugira ubuzima bwiza, binyuze mu kukugezaho inama zagufasha kwihugura mu bintu bitandukanye n'ibindi byagufasha buri munsi.

Ingingo n'ibibazo kuri Internet of Good Things birimo ibirebana n' ubuzima bw'ababyeyi, isuku, amakuru yihutirwa ku ndwara nka Ebola, Polio na Cholera, virusi itera Sida, inama ku buzima bw'imibonano mpuzabitsina ku rubyiruko, ibyo wamenya cyangwa wakwitwararika kuri murandasi, inama zagufasha kurera neza abana bawe hamwe n'ibindi.

Binyuze kuri Internet of Good things, abana, ingimbi, ababyeyi, n'abandi bagize umuryango, abajyanama b' ubuzima, abafashamyumvire, abarezi hamwe n'abantu bose muri rusange, babane amakuru yizewe, y'ingiramumaro kandi agezweho kuri terefone ngendanwa igihe icyo aricyo cyose.

Internet of Good things: Baho neza uyu munsi

Ibikurikiyeho