Imibare mu ntara
Imibare y'ibarurishamibare igaragaza ko ubu intara y'iburasirazuba ifite umubare munini w'abana ugereranyije n'izindi ntara.
Uburasirazuba bubarizwamo abana 1,656,727. Imibare igaragaza ko 320,674 baba mu bice by'umujyi naho 1,336,053 baba mu bice by'icyaro.
Uburengerazuba bubarizwamo abana bagera kuri 1,355,679. Muri abo 1,062,085 babarizwa mu bice by'icyaro naho 293,594 babarizwa mu bice by'umujyi.
Intara y'amajyepfo imibare igaragaza ko ibarurwamo abana bagera kuri 1,333,748. Muri abo 1,157,281 babarizwa mu bice by'icyaro naho 176,467 babarizwa mu bice by'umujyi.
Amajyaruguru niyo abarizwamo umubare muto w'abana batarengeje imyaka 17, ugereranyije n'izindi ntara. Ibarizwamo abana bagera kuri 888,804, muribo 740,624 babarizwa mu bice by'icyaro naho abasigaye bagera kuri 148,180 babarizwa mu bice by'umujyi.
Umujyi wa Kigali ubarizwamo abana bagera kuri 661, 643 muri bo, abagera kuri 560,713 baba mu bice by'umujyi naho abasigaye bagera kuri 100,930 babarizwa mu bice bisigaye
Ibitekerezo 0
Injiramo cyangwa ufungure konti
© Itetero