Ingengabihe y'ikingira mu Rwanda
Gahunda yo gukingira abana
-
Umwana akivuka: akingirwa igituntu n’imbasa.
-
Amaze ukwezi n’igice: Akingirwa Imbasa, kokolishi, agakwega n’akaniga, hepatite B, Hib na pinemokoke
-
Afite amezi atatu n’igice: Umwana akingirwa imbasa, kokolishi, agakwega n’akaniga, pinemokoke na hepatite B
-
Afite amezi icyenda: Umwana akingirwa iseru, agahabwa na Vitamin A.
***Abaganga bavuga iki ku nkingo z'abana? ***
- Inkingo zirinda umwana indwara z'ibyorezo kuko umwana udakingiye arwara-gurika akaba yakurizamo ubumuga cyangwa gupfa.
-
Ningombwa gukingiza umwana kabone n'iyo yaba arwaye cyangwa afite ubumuga ubwo ari bwo bwose.
-
Nyuma yo gukingirwa, umwana ashobora kurira, kugira umuriro, gusesa, cyangwa kubyimbirwa buhoro aho yatewe urushinge; ibyo birasanzwe ntacyo bitwara umwana ahubwo byerekana ko umkingo rukora; ariko urnwana aba agomba kugabanyirizwa umuriro. lyo umwana agize umuriro mwinshi agomba kujyanwa kwa muganga.