Intungamubiri ni iki?
Intungamubiri ni ingano n'ubwoko bw'ibiryo urya bijyanye n'ibyo umubiri wawe ukeneye. Imirire myiza isobanura intungamubiri zikwiriye ku mubiri. Imirire myiza ni rumwe mu mfunguzo zo kugira ubuzima bwiza.
Buri biryo bifite intego
Hariho ubwoko butandukanye bw'intungamubiri mubiribwa ni:
- Poroteyine
- Carbohydrates
- Ibinure/ Amavuta
- Vitamine
- Imyunyungugu
Ku mubiri muzima, dukeneye intungamubiri zose z'ingenzi. Carbohydrates, proteyine, hamwe n’ibinure birakenewe mu kubaka imitsi n'imbaraga; imyunyu ngugu na vitamine biduha kurwanya indwara zitandukanye no gukomeza umubiri ubuzima bwiza. Amazi nayo ni ngombwa.
Ibiribwa bibarizwa mu byiciro nk'inyama, amata, imbuto n'imboga kuko bitanga urugero rw'intungamubiri zingenzi kandi zijya gusa. Urugero: Amata dusangamo intungamubiri n'imyunyungugu nka calcium na proteyine, ni mu gihe mu mbuto dusangamo intungamubiri ya vitamine C.
Guhitamo ibiryo bitandukanye bizafasha gutuma amafunguro wafashe agufasha kugira ubuzima bwiza.
Average Rating: ☆ ☆ ☆ ☆ ☆ (0 reviews)
 
                 
             
     
        
         Facebook
                            Facebook
                         X
                            X
                         LinkedIn
                            LinkedIn
                         WhatsApp
                            WhatsApp
                         Email
                            Email
                         Copy Link
                            Copy Link