Marburg

Marburg ni indwara ki?

Marburg ni indwara ikomeye kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye ikaba iterwa na virusi na yo yitwa Marburg. Yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Marburg mu gihugu cy’Ubudage ahagana mu mwaka wa 1967.

Ni ryari iyi ndwara yagaragaye mu Rwanda?

Umuntu wa mbere yagaragaweho virusi ya Marburg mu Rwanda ku itariki 27 Nzeli 2024.

Virusi ya Marburg yandura ite?

Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze. Umuntu wanduye Marburg ariko akaba ataragaragaza ibimenyetso ntabwo aba afite ibyago byinshi byo kwanduza.

Virusi ya Marburg imara igihe kingana gite mu bikoresho by'umuntu uyirwaye?

Virusi ya Marburg ishobora kuguma ku bikoresho byakoreshejwe n’uyirwaye cyangwa ahandi hantu ikahamara igihe kiri hagati y’iminsi 4 n’iminsi 5.

Kwambara agapfukamunwa cyangwa uturindantoki bifasha mu gukumira Marbug?

Mu gihe agapfukamunwa n’uturindantoki bishobora gufasha mu gukumira indwara zitandukanye, ntabwo ibi bikoresho byombi ari ngombwa mu gukumira ubwandu bwa Marburg. Virusi ya Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye, itandukanye na virusi ya Covid19 ishobora kwandurira mu mwuka.

Ese indwara ya Marburg yica uwayanduye ku ruhe rugero?

Indwara ya Marburg yica uwayanduye ku kigero cya 50%. Ariko mu byorezo by’iyi ndwara biheruka kugaragara yahitanye abayanduye ku kigero kiri hagati ya 24% na 90%. Kugana ivuriro mu maguru mashya, byongera cyane amahirwe yo gukira.

Ibimenyetso bya Marburg ni ibihe?

Ibimenyetso by’ibanze bya Marburg birasa n’iby’izindi ndwara nka malaria, tifoyide, mugiga n’izindi ndwara zitera umuriro mwinshi. Ibyo bimenyetso ni umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

Ni ryari ibimenyetso bigaragara?

Ibimenyetso bya Marburg bigaragara hagati y’iminsi 3 na 21 nyuma yo kwandura

Marburg ipimwa ite?

Virusi ya Marburg ipimwa hifashishijwe ikizamini cya laboratwari kizwi nka PCR.

Indwara ya Marburg ishobora kuvurwa?

Nta buvuzi bwihariye cyangwa urukingo byari byaboneka uyu munsi icyakora harageragezwa imiti n’inkingo kandi bigeze ku rwego rushimishije. Ubuvuzi bworoshya ibimenyetso nibwo butangwa kandi iyo butanzwe hakiri kare bwongera amahirwe yo gukira.

Umuntu ashobora kugerageza kwivura Marburg atavuye iwe mu rugo?

Oya ntabwo bishoboka. Kwivurira mu rugo ntibishobora kuvura indwara ya Marburg. Mu gihe habayeho kugaragaza ibimenyetso ni ngombwa kwihutira ku ivuriro riri hafi cyangwa ugahamagara umurongo wa Minisiteri y’Ubuzima 114 kugira ngo uhabwe ubufasha.

Ni ba nde bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Marburg?

Abakozi bo kwa muganga, abagira aho bahurira n’umubiri w’uwitabye Imana azize Marburg mu gihe cyo gushyingura cyangwa abafite aho bahurira n’umuntu warwaye Marburg kandi wagaragaje ibimenyetso

Ni gute twakwirinda indwara ya Marburg?

Twirinde kwegerana n’abantu bafite ibimenyetso bya Marburg kandi twirinde kwegera umubiri w’uwazize iyi virusi. Dukaze ingamba z’isuku zirimo gukaraba intoki ndetse twubahirize n’izindi ngamba zashyizweho na Guverinoma.

Nakora iki mu gihe menye ko nahuye n’umuntu wanduye iyi virusi ya marburg?

Niba warahuye n’umuntu wanduye iyi ndwara iterwa na virusi ya marburg, bivuze ko:

  • Wabaye mu cyumba kimwe cyangwa mu nzu irimo umurwayi wa marburg (mu gihe yari arwaye cyangwa se amaze gupfa)
  • Warwariye mu bitaro bimwe n’umurwayi wa marburg
  • Wasangiye ibikoresho cyangwa se ukora ahaba harasigaye amatembabuzi y’umurwayi wa marburg
  • Wahuye n’umurwayi ufite virusi ya marburg

Ihutire guhamagara umurongo wa Minisiteri y’Ubuzima 114 cyangwa ugane ikigo nderabuzima kikwegereye ubundi ukurikize amabwiri

Nakora iki mu gihe ngomba kwitabira cyangwa se maze kwitabira imihango yo gushyingura ukekwaho cyangwa wishwe n’indwara iterwa na virusi ya marburg?

  • Kurara no gukura ikiriyo cy’uwazize indwara ya Marburg ntabwo byemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry‘iyi virusi.
  • Imihango yo gushyingura uwishwe na virusi ya marburg yitabirwa n’umubare muto wagenwe n’amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.
  • Imihango yo gusezera no gusabira uwishwe n’iyo ndwara iterwa na virusi ya marburg ntiyemewe mu ngo, mu nsengero no mu misigiti. Iyi mihango izajya ibera ahagenwe n’ibitaro cyangwa amavuriro kandi yitabirwe n’abantu bake.

Mu gihe witabiriye imihango yo gushyingura, ni ingenzi ko ukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune:

  • Mbere na nyuma yo gushyingura
  • Mbere na nyuma yo kurya cyangwa se gukora ahari ho hose mu gace kabereyemo umuhango wo gushyingu

Haba hari ingamba zihagarika ingendo, ubucuruzi cyangwa se ibindi bikorwa?

Oya. Kugeza ubu ntazo. Abaturage barashishikarizwa gukomeza imirimo yabo ya buri munsi nko gukora ingendo mu modoka rusange no kujya mu bikorwa bihuza imbaga. Cyakora mu gihe wibonyeho ibimenyetso bya marburg ni ngombwa kwirinda kujya ahahurira imbaga. Ni ngombwa kandi kwihutira kugera ku kigo nderabuzima kikwegereye.

Ese ingendo ziva cyangwa zijya mu Rwanda ziremewe?

Yego. Ushobora kujya cyangwa kuva mu Rwanda nta mbogamizi. Icyakora, turagushishikariza kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yo gukumira iyi ndwara iterwa na virusi ya marburg

Ibibanza Ibikurikiyeho