Indwara y'ubushita ni indwara ki?
Mpox ni indwara ishobora gukwirakwira iva ku nyamaswa ikajya ku bantu cyangwa hagati y’abantu. Ikwirakwira binyuze mu guhura hafi, nko gusomana, gukoranaho, cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina. Ikanakwirakwira binyuze ku bintu nk’imyenda, ibiryamirwa, cyangwa ahantu hariho virusi.
Mu mavuriro, ishobora gukwirakwira binyuze mu bikomere biterwa n’ibikoresho by’ibyuma bikomeretsa.
Mpox iterwa na virusi kandi ifite ibimenyetso bisa n’ibya smallpox. Irushaho kuba mbi cyane ku bana, abafite ubudahangarwa bucye, ndetse n’abagore batwite.
Mu bice virusi iboneka mu nyamaswa, abantu bashobora kuyandura bakoranye n’izo nyamaswa mu buryo butaziguye. Komeza usome kugira ngo umenye uko mpox ikwirakwira, ndetse n’uko WAGIRA uruhare mu kuyihagarika no kwirinda wowe ndetse n’umuryango wawe.
Mpox yandura ite?
Mpox ikwirakwira cyane binyuze mu guhura hafi n'umuntu uyirwaye. Kwandura bishobora guterwa n’uburyo butandukanye bw’imihura hafi, harimo gukoranaho uruhu ku rundi, gusomana no gukora imibonano mpuzabitsina.
Haracyari byinshi tutaramenya ku bijyanye n'uko virusi ikwirakwira, uburyo indwara ikomeye, uburyo bwo kuyipima neza, ndetse n'uko yifata mu bice bitandukanye by’isi.
Aya makuru aturuka mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kandi aragenda avugururwa uko hagenda hamenyekana byinshi.
Ku rwego rw'isi, impuguke zirimo gukora ibishoboka ngo zumve neza iyi ndwara, zinoze uburyo bwo kuyipima, kandi zitegure uko bakumira icyorezo hakiri kare.
UNICEF yerekana impungenge zihariye ku buryo mpox ishobora kugira ingaruka ku bana, cyane cyane abo mu miryango itagira ubushobozi buhagije bwo kubafasha.
Ni ibihe bimenyetso bya mpox?
Mpox itera ibimenyetso bisa n’iby’indwara ya smallpox, ariko akenshi ntibiba bikomeye cyane. Ibimenyetso ugomba kwitondera birimo:
- uduheri ku ruhu,
- umuriro,
- kubabara mu muhogo,
- kubabara umutwe,
- kubabara mu ngingo,
- kubabara umugongo,
- kumva unaniwe cyane, no
- kubyimba mu ngingo z’amabere (glands).
Niba ufite ibi bimenyetso, ni ingenzi kwihutira kwivuza no kuguma mu cyumba cyawe niba bishoboka. Gerageza gufungura amadirishya kugira ngo hinjire umwuka mwiza.
Abana b’impinja, abana, abagore batwite cyangwa bonsa, ndetse n’abafite ubudahangarwa bucye ku mubiri, bafite ibyago byinshi byo kurwara mpox bikomeye.