Mental_Health_3-Resize.width-180.png

Ibibazo bikunze kwibaza ku buzima bwo mu mutwe

Ni gute namenya ko umuntu afite ikibazo cyo mu mutwe?

Ibibazo byo mu mutwe biragoye kubimenya kuko biterwa n’uko umuntu atekereza, uko yiyumva, uko yitwara, kandi ibyo birahindagurika. Iyo tumerewe neza mu mutwe, kubana n’abandi bitugwa neza, kandi tuba twumva bitworoheye gufata ibintu bishya kandi bikomeye. Iyo ubuzima bwacu bwo mu mutwe butameze neza, twumva bitugoye guhangana na byo. Tuba dufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe igihe ibitekerezo n’imbamutima zacu bitubuza gukora ibintu dukunda cyangwa bibangamiye ubushobozi bwacu bwo kumva tumeze neza. Iyo ibi bibaye tuba dukeneye ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu gihe nkeka ko inshuti yanjye ifite indwara y’agahinda, ni gute nayifasha ntayiteye kumererwa nabi kurushaho?

Ibintu byinshi bishyira igitutu ku bantu bakiri bato. Bimwe muri byo ni:

  • Ishuri, umukoro wo mu rugo, ibizamini, no kubana neza n’inshuti,
  • Impinduka zo mu buzima, nko gusoza amashuri, kaminuza, cyangwa akazi,
  • Kuba uhuze bikabije,
  • Kumva utiteguye, cyangwa ukumva utaza uko wakora ibintu runaka.

Ibindi bintu bishobora gutera umuhangayiko harimo kudasinzira neza cyangwa indyo yihariye, ihungabana, cyangwa kuba ibintu byahindutse, harimo gupfusha inshuti cyangwa umuntu wo mu muryango.

Kugira ngo ufate umwanzuro, reba ibi bintu byagufasha:

Hari umuntu wo mu muryango wanjye ufite uburwayi bwo mutwe. Ese kuba nanjye nshobora guhura na byo biri ku kihe kigero?

Kuba hari umuntu wo mu muryango wawe ufite ibibazo byo mutwe gusa ntibihagije ko nawe uzabkigira. Hari ubushakashatsi bwerekanye ko igihe umuryango ufite umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe, haba hari ingorane zirenzeho z’uko n’abandi bantu bo mu muryango bazabigira . Ntabwo tuzi neza icyaba kibitera. Nta muntu wamenya niba undi muntu azagira ikibazo cyo mu mutwe cyangwa atazakigira. Gushyira mu bikorwa inama zo kwiyitaho nziza bizagufasha mu buzima bwawe bwo mu mutwe kandi ni byiza kuri buri wese.

Ni gute namenya ko nageze aho gushaka ubufasha ku bibazo byo mutwe?

Nk’uko buri wese muri twe mu buzima ajya arwara, abenshi muri twe tujya tugira ingorane mu buzima bwacu bwo mu mutwe.

Dore bimwe mu bimenyetso ukwiye kwitwararika bishobora kukwereka ko ushobora kuba ukeneye ubufasha:

  • Kumva nta byiringiro, ntacyo umaze – kumva bikugoye kuba wagira icyiza ubona mu buzima, cyangwa kwifuza ko wari kuba utarigeze ubaho
  • Kugira intonganya nyinshi cyangwa no gushyamirana.
  • Guhora wumva ubabaye cyane, urakaye cyangwa uhagaritse umutima.
  • Kumera nk’ikinya – kumva nta marangamutima ufite na mba, kudashobora kuva mu buriri cyangwa gukora ibigushimisha.
  • Kumva ushigukiye ikintu cyangwa nta cyo witayeho na gato, cyangwa guhindagurika mu buyo bw’uko wiyumva.
  • Kumva udafite ubushobozi bwo kwiturisha, kumva usa n’udafata icyemezo gihamye cyangwa ukumva ufite ibitekerezo byawe bizungazunga.
  • Ihindagurika ry’imirire yawe– Kwiyicisha inzara, kurya birenze urugero, kwiteza uburwayi.
  • Gukoresha ibiyobyabwenge nk’ibisindisha cyangwa urumogi kugira ngo ubashe kwibagirwa imbamutima zawe cyangwa ubashe guhngana na zo.
  • Kwibabaza ku bushake.

Igihe ufite bimwe muri ibyo bitekerzo, imbamutima cyangwa imyitwarire, ni ngombwa ko ushaka ubufasha. Ibi ntibiba bivuze ko ufite ikibazo cyo mu mutwe ariko guhabwa ubufasha biba byiza.

Ese abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bashobora kubukira?

Yego. Abenshi mu bantu bafite ibibazo byo mu mutwe barakira kandi hari n’ubwo ikibazo kiza rimwe gusa. Bamwe bashobora kuzongera bakagira ikibazo nyuma. Abantu bake cyane ni bo bashobora kugira ibibazo byo mu mutwe bakabigumana ubuzima bwabo bwose. Iyo bahuye n’abantu bakwiye bo kubafasha abantu bagize ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe barakira bakabaho neza batagize ingorane n’imwe.

Ese ibibazo byo mu mutwe biterwa n’imyuka mibi cyangwa umuvumo?

Nta gihamya gihari cy’uko ibibazo byo mu mutwe biterwa n’ibibazo by’imyuka mibi, ibijyanye n’imyemerere cyangwa ibikorwa bya gipfumu. Hari impamvu nyinshi zituma abantu bagira ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, ubuzima bwo mu rugo, abantu bashobora kugufasha, ubuzima bwo mu mubiri, n’ubufasha bashobora kubona. Abantu benshi bafite ingorane bagenda bafashwa n’ibikorwa by’iyobokamana bihari, ariko nanone iyo umuntu afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe baba bakeneye amoko atandukanye y’ubufasha. Ni ngombwa gushaka ubufasha ku baganga babigize umwuga igihe umuntu arimo guhura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ese gukora imyitozo ngororamubiri byaba koko bifasha ubuzima bwo mu mutwe?

Imyitozo ngororamubiri ishobora kugufasha kumva uhinduye uko wiyumva, ibyo witaho n’ingufu ufite. Ishobora no kugufasha kubona uruhande rwiza rw’ubuzima.

Imyitozo ngororamubiri ishobora kugufasha gusinzira neza. Gusinzira neza bituma wumva uguwe neza. Imyitozo kandi ishobora gutuma wumva ko wifitemo ububasha kandi igatuma witekerezaho neza. Ushobora kubona amakuru arambuye ku bijyanye n’imyitozo ngororamubiri mu gice cy’iyi nyandiko kivuga ku myitozo ngororamubiri kuri uru rubuga.

Akato ni iki, kandi kagira izihe ngaruka ku bantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe?

Akato ni imyumvire mibi kandi irenganya abantu bagaragariza abandi hashingiwe ku itandukaniro bafite cyane cyane nk’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Akenshi akato gaterwa n’uko abantu baba badafite ubumenyi buhagije ku kintu, bakagira rimwe na rimwe ubwoba bugendanye n’uko kutamenya. Ibi bishobora gutuma abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bafatwa nk’abatameze nk’abandi, bafatwa nk’abatari bazima, abadafite agaciro bakaba bahezwa mu muryango mugari w’abantu. Ibi rero bishobora gutera ipfunwe umuntu ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse bikaba byanatuma ibibazo byabo biba bibi kurushaho. Ibi bishobora gutuma abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe badahabwa ubufasha, bahabwa akato ndetse ntibabeho bishimye

Ibibanza Ibikurikiyeho