Hygiene.png

Isuku n'isukura

Ibihe by'ingenzi byo gukaraba

Intoki zacu ingingo dukoresha kenshi. Tuzikoresha ibyanduye cyangwa tukazikoresha ibisukuye.

Kuba intoki zanduye ntabwo ari uko gusa umuntu aba avuye guhinga cyangwa gukora mu myanda ngo bityo umwanda uriho uboneshwe amaso.

Intoki zacu zanduzwa n’ibyo dukoraho byose, cyane cyane ibyo dukoraho bishobora kudutera indwara.

Ni byiza kwitwararariko buri gihe gukaraba cyangwa gukarabya umwana:

• Ugiye gukora ku kintu cyose cyo kurya.

• Umaze gukoresha umusarani.

• Umaze guhanagura umwana witumye.

• Ugiye gutegura amafunguro.

• Igihe uvuye gukina n’abandi bana

• Ugeze mu rugo uvuye ku ishuri.

Ni byiza gukaraba amazi meza n’isabune, kandi ugakaraba neza no hagati y’intoki.

Bana tugire isuku

Niba utabasha kubona ijwi ririhejuru, ushobora kurimanura ukaribika ukanze hano .

Ibikurikiyeho