Rwanda Tubare
Imbonerahamwe mu mibare y'abana mu Rwanda bari munsi y'imyaka 17
Ishusho rusange y'imibare y'abana yatangajwe mu ibarurarusange rya gatanu ryo mu mwaka 2022, rigaragaza ko ubu mu Rwanda hari abana 5,896,601. Muribo abahungu ni 2,949,970 naho abakobwa ni 2,946,631.
Nkuko imibare ibigaragaza 1,499,628 y’abo bana babarizwa mu bice by’umujyi naho 4,396,973 babarizwa mu bice by’icyaro.