Illustration-Cover-page.width-360.png

Ibintu icumi by'ingenzi mu kurinda abana bato n’abarezi bo mu ngo mbonezamikurire kwandura COVID-19

Keep social distancing.png

INGINGO YA 1: Gusiga intera nibura ya metero imwe hagati ya buri muntu uri mu rugo mbonezamikurire y’abana bato

Gusobanurira abana uko bitwara: Mu rwego rwo gushishikariza abana gukurikiza amabwiriza wabaha ingero z’ibyo bemerewe n’ibyo babujijwe gukora. Kugaragariza abana uko bazajya basuhuzanya n’uko n’intera igomba kuba hagati yabo igihe bakina, bafata amafunguro cyangwa baryamye.

Maintain hygien.png

INGINGO YA 2: Kwigisha abana b’ibitsina byombi

Ibyiciro byo gukaraba intoki neza Ari byo bikurikira:

  1. Gukaraba intoki n’amazi meza asukika.
  2. Gusiga ku ntoki zitose isabuni ihagije
  3. Gusiga isabuni hose mu ntoki- harimo hejuru ku kiganza, hagati y’intoki no mu nzara mu gihe nibura cy’amasegonda
  4. Kwiyunyuguza neza n’amazi usuka cyangwa ava muri robine
  5. Guhanagura intoki n’agatambaro gasukuye cyangwa gukoresha igipapuro cy’isuku gikoreshwa incuro imwe gusa.

**Icyitonderwa**: Ushobora gushishikariza abana gukaraba intoki baririmba indirimbo kugira ngo babikore bishimye. Hari indirimbo ziririmbwa mu gihe cyo gukoraba intoki nk’ikoreshwa mu kiganiro “Itetero” kinyura kuri radio na televiziyo yitwa Karaba intoki. Niba nta robine z’amazi zihagije zihari, nta mazi wasuka cyangwa isabuni biri mu rugo mbonezamikurire, wakoresha umuti wabugenewe urimo alukoro ku gipimo kiri hejuru ya 60%.

Gushishikariza abana gukaraba intoki kenshi bakoresha alukoro yabugenewe mu bihe by’ingenzi nk’igihe binjiye mu rugo mbonezamikurire y’abana bato, mbere yo gufata amafunguro, nyuma yo gukoresha ubwiherero, igihe hari ikintu bakozeho, iyo bakoze ku mfashanyigisho nk’ ibitabo na nyuma yo kwipfuna.

avoid touching their eyes, nose and mouth.png

INGINGO YA 3: Gushishikariza abana kwirinda gukora mu maso, ku mazuru no ku munwa n’iyo baba bafite intoki zisukuye

N’ubwo waba ufite intoki zisukuye, COVID-19 ishobora gukwirakwira no kwandura binyuze mu nzira zikurikira.

Limit the sharing of materials among children.png

INGINGO YA 4: Kurinda abana gusangira ibikoresho

Ibikoresho bya buri mwana bikgomba kuba biri ahantu hihariye; aho bishoboka, buri mwana akagira aho abika ibikoresho bye handitseho amazina ye.

Wear a mask.png

INGINGO YA 5: Kwambara agapfukamunwa neza

Ambara agapfukamunwa neza igihe cyose uri mu rugo mbonezamikurire y’abana bato. Ugomba gutoza abana uko bambayra neza agapfukamunwa n’uko bagakuramo neza; ndetse n’aho bakajugunya iyo kamaze gukoreshwa kugira ngo kataba intandaro yo kwanduza abantu mu rugo mbonezamikurire.

Clean and Disinfect.png

INGINGO YA 6: Gusukura ibikinisho no gukoresha umuti wica udukoko

Ibikinisho bidasukurwa cyangwa bitogeshwa umuti wica udukoko ntibigomba gukoreshwa. - Ibikinisho abana bashyize mu kanwa cyangwa byagezweho n’amatembabuzi cyangwa n’indi myanda biva mu mubiri w’umuntu bigomba gushyirwa ku ruhande kugeza igihe bisukuriwe n’amazi meza n’isabuni kandi bikabyanikwa ahantu hari umwuka kugira ngo byumuke. - Birabujijwe ko amatsinda y’abana asangira ibikinisho bimwe n’andi; amatsinda yemerewe gukoresha ibikoresho bimwe iyo byogejwe cyangwa byasukuwe hakoreshejwe alukoro yabugenewe. - Buri mwana agomba kugira amakaye cyangwa impapuro bye bwite kandi ntakoreshe iby’abandi.

Igisha abana: Guha abana ibitekerezo n’amabwiriza mu buryo buruhura bibashishikariza kwirinda gukorakora ahantu hashobora kongera ibyago byo kwandura cyangwa aho abantu benshi bakunda gukorakora. Gushyiraho inyandiko nini zishobora kumanikwa ku nyubako zibutsa abantu kubahiriza amabwiriza y’isuku.

Keep the air fresh.png

INGINGO YA 7: Guhora bari ahantu hari umwuka uhagije

Amadirishya n’imiryango bigomba guhora bifunguye buri gihe kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije mu cyumba bahuriyemo. Iyo hari ikirere cyiza kandi bafite ahantu hahagije hanze byaba byiza kurushaho gukorera ibikorwa byabo hanze.

Monitor COVID-19 Symptoms.png

INGINGO YA 8: Kugenzura ko nta muntu ufite ibimenyetso bya COVID-19

Reba niba abana nta bimenyetso bafite bakigera mu rugo mbonezamikurire. Ibimenyetso bya COVID-19: - Kugira umuriro - Gukorora - Kubura umwuka cyangwa guhumeka nabi - Gucika intege - Kuribwa mu ngingo cyangwa mu mubiri wose - Kuribwa umutwe - Kubura icyanga cyo kurya cyangwa kudahumurirwa - Kuribwa mu muhogo - Kurwara ibicurane - Kugira iseseme cyangwa kuruka - Gucibwamo Niba hari umwana ugize kimwe muri ibyo bimenyetso, washishikariza umubyeyi we kumujyana ku ivuriro rimwegereye cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa 114 wa Minisiteri y’ubuzima kugira ngo bamugire inama. Niba hari umukozi ugize kimwe muri ibyo bimenyetso, ntiyemerewe kuza ku kigo mbonezamikurire y’abana bato. Akwiye koherezwa ku ivuriro rimwegereye kugira ngo bamusuzume cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa 114 kugira ngo bamugire inama.

Maintain children's well-being.png

INGINGO YA 9: Kubungabunga ubuzima bw’umwana

Gushishikariza abana kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo, no gukomeza kwiga nk’uko bisanzwe, kubafasha gukina no kubaryamisha hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda.

Engage with the parents.png

INGINGO YA 10: Gukorana n’ababyeyi

Gushishikariza ababyeyi gusobanurira abana mu rugo uko birinda COVID-19 no gukurikiza ingamba bakoresheje imvugo yumvikana. Gushishikariza ababyeyi gushakira abana babo indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri no gukomeza kubafasha kwiga, gukina no kubaryamisha, gukomeza gusabana na bakuru cyangwa barumuna babo mu rugo no kwirinda gukinira hanze y’urugo. Niba umwana cyangwa umwe mu bo babana mu rugo arwaye ibicurane cyangwa yaranduye COVID-19, uwo mwana ntagomba kujya mu rugo mbonezamikurire ahubwo agomba kujyanwa ku ivuriro rimwegereye kugira ngo bamusuzume.

Aho wakura amakuru y’ingenzi: Igihe cyose ufite ikindi ushaka gusobanuza kuri COVID-19, wahamagara umurongo utishyura 114 muri Minisiteri y’Ubuzima. Niba hari amakuru mashya kuri covid-19, wajya ku rubuga rw’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima kuri www.rbc.gov.rw