Uburenganzira n'inshingano by'abana
Uburenganzira bw’abana
Uburenganzira bw'umwana ni bumwe mu ngeri z’uburenganzira bwa muntu ariko bwibanda cyane cyane kubungabunga imikurire n'iterambere ryiza by'umwana ahabwa amahirwe yo kwiga , kurindwa ibibi byose, kugira uruhare mubintu byose birebana n'ubuzima bwabo nk'abana.
Ihame ry'ingenzi ry’amasezerano y’uburenganzira bw’umwana ni rimwe ryo kutavangura hashingiwe ku ibara ry'uruhu rw'umwana, igitsina, amahitamo ye mu bijyanye n'imikoresherezwe y'ibitsina, inkomoko ye (igihugu), idini, ubumuga, ubwoko, n'ibindi, hamwe n'inshingano z'umwana.
Inshingano z’abana
Uburenganzira bw'abana busobanurwa mu buryo burambuye n'amasezerano yerekeye uburenganzira bw'umwana aho bugomba kubahirizwa kandi bukabungabungwa n'abantu bakuru cyangwa Leta. Ariko, ayo masezerano agena "n' inshingano z'abana", aho umwana asabwa kubahiriza uburenganzira bw'abandi, harimo no kubaha ababyeyi babo n'abantu muri rusange (Ingingo ya 29).
Mu yandi magambo, Niba buri mwana, hatagendewe ku gitsina, inkomoko, ubwoko, imibereho, ururimi, imyaka, ubwenegihugu cyangwa idini afite ubwo burenganzira, afite kandi inshingano zo kubukoresha neza, yubaha abandi mu buryo bwa kimuntu, kandi agakora ibishoboka byose kugirango yubahirize uburenganzira bw'abandi.
Uburenganzira

Abana bafite uburenganzira bwo guhabwa amafunguro
Inshingano

...bafite inshingano zo kudapfusha ubusa ibiryo.
Uburenganzira

Abana bafite uburenganzira bwo kuvuzwa
Inshingano

... bafite inshingano zo kwiyitaho nabo kugirango bagire ubuzima bwiza.
Uburenganzira

Abana bafite uburenganzira bwo kwiga
Inshingano

... bafite inshingano zo kwiga no kubaha abarimu
Uburenganzira

Abana bafite uburenganzira bwo kwitabwaho by'umwihariko mu gihe babana n'ubumuga
Inshingano

...bafite inshingano zo guharanira kuba ab'ingenzi mu muryango.
Uburenganzira

Abana bafite uburenganzira bwo gukundwa no kurindwa ibyabahungabanya
Inshingano

... bafite inshingano zo gukunda no kwita ku bandi.
Uburenganzira

Abana bafite uburenganzira busesuye ku myemerere nyobokamana
Inshingano

... bafite inshingano zo kubaha imyermerere y'abandi
Uburenganzira

Abana bafite uburenganzira bwo kugira aho kuba hafite umutekano
Inshingano

... afite inshingano zo kuhitaho no kuhagirira ishuku.
Uburenganzira

Abana bashobora gukora amakosa
Inshingano

... ariko bafite inshingano zo kwikosora no kwigira muri ayo makosa.
Uburenganzira

Abana bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo
Inshingano

... bafite inshingano zo gutega amatwi abandi no kubaha agaciro.