02Guite_To_Action.jpg

1. Shyiraho intego / Ihe intego

Intego zituma ikibazo wifuza gukemura gisobanuka neza, kimwe n’umuti urimo gutanga. Andika a.) Ikibazo wabonye b.) igisubizo wifuza kugeraho. Urugero, ‘Umwuka uhumanye urimo gutera abantu uburwayi. Intego yanjye ni ukugabanya ihumana ry’ikirere’. Igisubizo cyagombye kuba interuro ebyiri gusa.

Ubu noneho ni igihe cyo gukora intego ifite ingufu kurutaho. Uko intego yawe isobanuka kandi ikaba irasa ku ntego, ni ko byongera amahirwe yo kuyigeraho. Gerageza gushyiraho umubare, ahantu ndetse n’itariki mu ntego yawe. Urugero, ‘Intego yanjye ni ukugabanyaho ihumana ry’ikirere kimwe cya kane, mu mujyi ntuyemo biterenze impera z’umwaka.’

Ahantu hashobora kuba aho ari ho hose, yaba ishuri ryawe, cyangwa igihugu. Itariki ushobora gufata iyo ari yo yose hagati y’amezi abiri kugera ku myaka ibiri. Iyo ufite ubunararibonye mu bukangurambaga, nta cyo bitwaye gutekereza ibintu binini. Gusa udukorwa duto tw’ubukangurambaga turoroha kudukora neza, kandi utwigiraho kuba wategura ibikorwa binini kurutaho. Andika intego yawe.

Ibikurikiyeho