20Guite_To_Action.jpg

4. Gena amayeri uzakoresha

  1. Amayeri ni ibintu ushobora gusaba abagushyigikiye ngo bazakore kugira ngo babashe kwemeza abo mushaka kubwira ko hari icyo bakwiriye gukora. Kugira ngo bigende neza, amayeri ukoresha agomba kuba YOROSHYE bihagije ku buryo abantu bagushyigikiye bashobora kubikora ariko nanone ari ikintu KININI ku buryo uwo mwakigeneye akibona.Ntugasabe abantu bagushyigikiye gukora ikintu batashobora gukora, nko kuba batanga amafaranga menshi cyangwa gukora urugendo rurerure bajya ku nteko ishinga amategeko. Ntugakore akantu gato (ipaji imwe kuri Facebook) umuntu mugamije kubwira ntabwo azayibona.
  2. Reba kuri uru rutonde rw’ibintu bitandukanye wakora mu bukangurambaga ntabwo ari yo mayeri yonyine ashoboka. Ushobora gukora agashya– wabyina, waririmba, wakwifata kugura igicuruzwa runaka. Upfa kuba utarenga ku mategeko kandi ntugire undi muntu ushyira mu kaga, hari uburyo bwinshi bwo gukangura abantu bakita ku cyo uharanira.
Ibibanza Ibikurikiyeho