Imirire iboneye
Uburyo bwo kugaburira neza uruhinja
**Kugira ngo ababyeyi bayobokwe (bagire amashereka) kandi umwana agire ubuzima bwiza **
Mu mezi 6 ya mbere y'ubuzima bwe, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita Ku buzima (WHO) hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bijya inama ko:
- Umubyeyi agomba guhita atangira konsa umwana we mu isaha ya mbere akimara kumubyara.
- Konsa umwana nta kindi kintu umuvangira. (ni ukuvuga amashereka GUSA, nta biryo cyangwa ibinyobwa byongeyeho, habe n'amazi) mu mezi atandatu.
- Konsa umwana agahaga kandi inshuro nyinshi buri igihe uko abishatse, haba ku manywa cyangwa nijoro.
- Ntabwo ari byiza gukoresha amacupa, ngo wikame amashereka uze kuba uyamuha.
Imirire iboneye ku mwana (6-23)
- Agomba gukomeza konswa;
- Gutangira kumumenyereza ibiryo: Ushobora kubimuha binombye niba aribwo agize amazei.
- Kumutegurira ibiryo bifite ubwoko bw’ibiribwa bunyuranye, byibuza amoko 5 y’ibibiribwa buri munsi.
- Inshuro zikwiye zo kurya:
- Inshuro eshatu ku munsi niba umwana ari hagati y'amezi 6 na 8.
- Inshuro enye ku munsi niba agaeze hagati y'amezi 9 na 23. Hakiyongeraho imbuto.
Igihe cyose ni ingenzi cyane kwita ku isuku y’ibiribwa ugaburira umwana.
Turye ibiryo bigishyushye
Niba utabasha kubona ijwi ririhejuru, ushobora kurimanura ukaribika ukanze hano .
Ikiganiro Itetero: Ese kubera ababyeyi bagomba imirire y'abana babo mu bigo mboneza mikurire?
Niba utabasha kubona ijwi ririhejuru, ushobora kurimanura ukaribika ukanze hano .