Egg Pic.png

Kubera iki Igi ari ingenzi ku mwana?

Gaburira umwana wawe igi rimwe buri munsi, akure neza mu bwenge no mu gihagararo

  1. Kurya igi buri munsi bishobora kugabanya igwingira kugeza ku kigero cya 47% ndetse n'indwara ziterwa n'imirire mibi kugeza ku kigero cya 74%.

  2. Igi rimwe ririmo ubwoko bw'intungamubiri bugera kuri 11 butandukanye kandi buhagije mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza.

  3. Igi ni cyo kiribwa cyujuje ibyubaka umubiri (proteines completes), kiworohera kugogora kandi kikawufasha vuba.

  4. Ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri kandi riherekejwe n'igi, rifasha abana batangiye kugirwaho ingaruka n'amafunguro atarimo ibyubaka umubiri.

  5. Rinda umwana wawe igwingira, umuha ibyubaka umubiri biboneka mu igi.

  6. Hinduranya uburyo urimutekera kugirango atarirambirwa.

  7. Igi ni cyo kiribwa gikungahaye ku ntungamubiri zose zikomoka ku matungo, kiboneka ku buryo bworoshye kandi kidahenze.

  8. Orora inkoko mu rugo iwawe kugirango ubone amagi.

Mubyeyi,

  1. Gaburira umwana wawe igi rimwe buri munsi kugira ngo akure neza mu gihagararo no mu bwenge bijyanye ikigero agezemo.

  2. Tangira kugaburira umwana igi kuva yujuje amezi atandatu atangiye gufata imfashabere.

  3. Igi ni ingirakamaro ku mwana wese watangiye gufata imfashabere n'uwarengeje igihe cyo konka. Gaburira umwana wawe igi buri munsi, ube wizeye imikurire ye myiza.

  4. Ntibihagije kugaburira umwana ifunguro rigizwe n'intungamubiri zikomoka ku bimera gusa, ni ngombwa ko zongerwaho intungamubiri ziboneka mu bikomoka ku matungo nko mu igi kugira ngo akure neza byuzuye. Bityo rero, mu gutegurira abana bacu amafunguro, ntitwibagirwe igi.

Uburyo bunyuranye bwo gutegura amagi

  • Kuyatogosa
  • Kuyateka umureti
  • Kuyateka mu mboga nka dodo cyangwa epinari
  • Kuyateka mu bishyimbo
  • Kuyateka muri keke y’ibijumba
  • Kuyavanga n’ibindi biryo

Uko amagi abikwa

  • Bika amagi yawe ahantu hadashyushye kandi hatanakonje

  • Bika amagi yawe ahantu ubona ko ntacyayamena.

  • Mugihe wabitse amagi ahantu hafutse amara ukwezi akiri mazima.

  • Bika amagi ahantu hafutse uyarinde ubushyuhe, n'izuba kuko bishobora kwangiza amagi.

TYAZA UBWENGE: Uburyo bwo gutegura amagi bwizewe

Kuyarya atogoshejwe, birizewe?

Hitamo kimwe

Kuyarya atetswe umureti, birizewe?

Hitamo kimwe

Kuyarya avanzwe n'imboga, birizewe?

Hitamo kimwe

Kuyarya atetswe mu umuceli, birizewe?

Hitamo kimwe

Kuyarya yokejwe, birizewe?

Hitamo kimwe

Kuyarya atetswe mu bishyimbo, birizewe?

Hitamo kimwe

Kuyarya atetswe muri keke y’ibijumba, birizewe?

Hitamo kimwe

Kuyarya ari mabisi, birizewe?

Hitamo kimwe

Ibibanza