At_1-2_years.width-180.width-180.jpg

Imirire iboneye

Uburyo bwo kugaburira neza uruhinja

**Kugira ngo ababyeyi bayobokwe (bagire amashereka) kandi umwana agire ubuzima bwiza **

Mu mezi 6 ya mbere y'ubuzima bwe, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita Ku buzima (WHO) hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bijya inama ko:

  • Umubyeyi agomba guhita atangira konsa umwana we mu isaha ya mbere akimara kumubyara.

  • Konsa umwana nta kindi kintu umuvangira. (ni ukuvuga amashereka GUSA, nta biryo cyangwa ibinyobwa byongeyeho, habe n'amazi) mu mezi atandatu.

  • Konsa umwana agahaga kandi inshuro nyinshi buri igihe uko abishatse, haba ku manywa cyangwa nijoro.

  • Ntabwo ari byiza gukoresha amacupa, ngo wikame amashereka uze kuba uyamuha.

Imirire iboneye ku mwana (6-23)

  • Agomba gukomeza konswa;

  • Gutangira kumumenyereza ibiryo: Ushobora kubimuha binombye niba aribwo agize amazei.

  • Kumutegurira ibiryo bifite ubwoko bw’ibiribwa bunyuranye, byibuza amoko 5 y’ibibiribwa buri munsi.

  • Inshuro zikwiye zo kurya:

  1. Inshuro eshatu ku munsi niba umwana ari hagati y'amezi 6 na 8.
  2. Inshuro enye ku munsi niba agaeze hagati y'amezi 9 na 23. Hakiyongeraho imbuto.

Igihe cyose ni ingenzi cyane kwita ku isuku y’ibiribwa ugaburira umwana.

Turye ibiryo bigishyushye

Niba utabasha kubona ijwi ririhejuru, ushobora kurimanura ukaribika ukanze hano .

Ikiganiro Itetero: Ese kubera ababyeyi bagomba imirire y'abana babo mu bigo mboneza mikurire?

Niba utabasha kubona ijwi ririhejuru, ushobora kurimanura ukaribika ukanze hano .

Ibibanza Ibikurikiyeho