Start a school garden

Imirire iboneye

UBUHINZI &UBWOROZI BURAMBYE

Isoko ya kabiri nini iturukamo umwuka wa karuboni ni ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Magingo aya, ibiti bya kimeza nk’amashyamba agusha imvura ari yo “afatira” umwuka wa karubone kurusha ibihingwa arimo kugenda atemwa, kandi n’ubutaka bwo mu mirima nabwo buragenda bwohereza umwuka wa karubone kuko budafite ubuzima bwiza. Ariko ubuhinzi bugezweho burambye bushobora gufasha mu guhinga imyaka myinshi ku butaka buto kugira ngo dushobore kuraza ubutaka bwa kera busubirane umwimerere.

Ubuhinzi burambye kandi bukoresha amazi make, kandi bugakoresha imiti n’ifumbire bike cyangwa byiza kurushaho ibyo byose bikaba byafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

INYAMA NKE

Dushobora kugabanya inyama turya. Ibi biterwa n’uko amatungo akenera ubutaka bunini n’amazi menshi kuruta ibihingwa ariko kandi anasohora mu nda yayio imyuka ya metane ihumanya ikirere. Inka ni zo nyamaswa zigira uruhare runini cyane kuruta andi matungo yose, ni yo mpamvu kugabanya inyama z’inka urya n’ibikomoka ku mata ukoresha mu ndyo yawe ya buri munsi bishobora kugabanyamo kabiri umwuka wa karuboni usanga ku isahani yawe.

Dushobora no kujya dufata inyama n’ibikomoka ku mata bigenda bikorerwa hirya no kino ku isi. Urashaka kuvuga ibintu bisa n’ibirimo ubwenge kurutaho? Izina rikwiye kwitwa amatungo asohora umwuka wa metane ni ‘ibintu bigagira mu mara’.

KUGABANYA UKWANGIZA IBYO KURYA

Ibyo kurya twangiza na byo ni ikibazo. Ibi bikunda kuba mbere y’uko ibyo kurya bigera ku babirya, mu murima, mu gihe cy’ubwikorezi bwabyo, cyangwa se ku masoko aho bigurishirizwa. Bijya binabaho nyuma iyo abantu bamena ibyo kurya. Ibyo kurya birimo kubora bisohora umwuka wa metane byaba biri mu mirima cyangwa biri ku butaka. Iyo hari ibyo kurya tutariye kandi biba bisobanuye ko karuboni yose yakoreshejwe mu kubitegura iba ‘ipfushijwe ubusa’.

Tugerageje kunoza ibyo Leta yishyura abahinzi kugira ngo bahinge (icyo bita nkunganire) ndetse n’uko duhinga, uko dutwara ibyo kurya, uko duhaha n’uko tubika ibyo kurya, dushobora kugabanya byinshi muri ibyo byangirika

Ibikurikiyeho