Raise awareness of climate change!

Amategeko & Amasezerano

Ni gute twabigenza ngo Leta z’ibihugu ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bishyire mu bikorwa ibisubizo twifuza ko bashyira mu bikorwa? Igisubizo ni ugushyiraho amategeko. Amategeko nk’umusoro wo kuziba icyuho giterwa na karubone cyangwa amabwiriza yo ‘kugabanya isohorwa ry’imyuka ihumanya ikirere’ no guhoza ijisho ku nganda ureba imyuka zisohora.

Ikindi, amasezerano ibihugu bishyiraho umukono byiyemeza kugabanya imyuka ihumanya byohereza mu kirere na byo ni ingenzi cyane. Bishobora korohereza ibihugu kwemeranya ku buryo buciye mu kuri bwo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere.

Muri ayo masezerano, ay’ingenzi cyane ni United Nations Framework Convention on Climate Change (UNFCCC). Ushobora kuba warigeze wumva ikintu cyitwa Amasezerano y’i Pari Paris Agreement. Ayo yabaye mu mwaka wa 2015, nyuma y’imyaka myinshi y’imishyikirano ku byerekeye imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere. Cyakora, kwiyemeza kuyubahiriza byakorwaga ku bushake, ubu noneho ibihugu birimo kuyahindura amategeko iwabo, kandi birimo kwiyemeza kugabanya imyuka yohereza mu kirere, bikazanayigabanya kurutaho mu cyiciro gikurikiraho muri 2021.

Ibibanza Ibikurikiyeho