FAQS Illustration 320x173.png

Ibibazo ku nkingo

  1. Nakora iki mu gihe nibagiwe kugaruka gukingiza umwana?
    Niba umwana atarahawe urukingo yagombaga gufata, ugomba kumujyana kwa muganga mu maguru mashya ukimara kubimenya.

  2. Ese niba umwana wawe yararwaye iseru, aba agomba guhabwa urukingo rwayo?

    Ntibikunze koroha kumenya ko umwana yarwaye iseru. Ibyiza ni ukumujyana kumukingiza niyo waba ukeka ko yaba yarayirwaye.

  3. Nakora iki mu gihe naba narataye ikarita y’ikingira ry’umwana wanjye?
    Ugomba kujya kureba umuforomo cyangwa ukagana ku kigo nderabuzima aho uwo mwana wawe yaherewe urukingo hanyuma ukamusaba ko yakongera akaguha indi karita. Yifashishije amakuru abikwa mu bitabo bibika amakuru y’abagana ibigo nderabuzima, muforomo agukorera indi karita akanashyiramo amakuru agaragaza inkingo wari warafashe, bigendeye ku byanditse mu gitabo.

  4. Nakora iki mugihe naketse ko umwana wanjye yafashwe n’indwara y’iseru?
    Ugomba kumujyana kwa muganga cyangwa kureba umuganga kugira ngo amusuzume. Ugomba kwirinda ko ahura n’abandi bana cyane cyane impinja zitarakingirwa.

  5. Nakora iki niba umwana wanjye amaze kugira umwaka umwe kandi akaba atarahabwa urukingo rw’iseru?
    Nta gihe ntarengwa umwana ahererwaho urukingo rw’iseru. Niba umwana wawe arengeje amezi 12 akaba atarabona urukingo rwa mbere rw’iseru, ugomba kumujyana ku kigo nderabuzima bakamukingira

  6. Umwana wanjye ashobora gukingirwa kandi arwaye?

    Wabibaza muganga cyangwa umuforomo. Niba umuganga cyangwa umuforomo akubwiye ko nta kibazo byagira kuri uwo mwana ubwo wamukingiza. Iyo umwana arwaye byoroheje ntabwo byamubuza gukingirwa.

  7. Nibwiraga ko inkingo ari iz’impinja n’abana bato gusa. Kuki ingimbi n’abangabavu bakingirwa?
    Uko abana bagenda bakura hari ubwo inkingo zigenda zitakaza imbaraga zazo mu mubiri. Icyo gihe bashobora kongera gukingira wa mwana kugira ngo yongere ubudahangarwa bw’umubiri noneho ushobore guhangana n’izindi ndwara.

  8. Ese inkingo zishobora gutuma umwana wazihawe atabyara mu gihe amaze kuba mukuru?
    Inkingo zirizewe, ntizishobora kubuza umwana kuabyara igihe nikigera.

Ibibanza Ibikurikiyeho